Iri tegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta ifite ibikorwa biharanira inyungu rusange mu Rwanda.
Muri iri tegeko, umuryango mvamahanga utari uwa Leta ni umuryango washinzwe hakurikijwe amategeko y’ikindi gihugu kandi uharanira inyungu rusange.
Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, imiryango mvamahanga itari iya Leta ifite ubwisanzure mu micungire, mu mikoreshereze y’imari no mu miyoborere.
Leta y’u Rwanda n’imiryango mvamahanga itari iya Leta bifatanya mu bikorwa bigamije iterambere.