Home International NGO Law Regulation

LAW Nº05/2012 of 17/02/2012

Download

RIGENA IMITUNGANYIRIZE N’IMIKORERE BY’IMIRYANGO MVAMAHANGA ITARI IYA LETA

Ingingo ya 1: Icyo iri tegeko rigamije

Iri tegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta ifite ibikorwa biharanira inyungu rusange mu Rwanda.

Ingingo ya 2: Igisobanuro cy’ijambo

Muri iri tegeko, umuryango mvamahanga utari uwa Leta ni umuryango washinzwe hakurikijwe amategeko y’ikindi gihugu kandi uharanira inyungu rusange.

Ingingo ya 3: Ubwisanzure bw’imiryango mvamahanga itari iya Leta

Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, imiryango mvamahanga itari iya Leta ifite ubwisanzure mu micungire, mu mikoreshereze y’imari no mu miyoborere.

Ingingo ya 4: Ubufatanye mu iterambere

Leta y’u Rwanda n’imiryango mvamahanga itari iya Leta bifatanya mu bikorwa bigamije iterambere.

Next Prev